Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Mukiganiro " IGIHE N' IKI" uyu munsi....UMUNYARWANDA YACIYE UMUGANI NGO " ISUKU IGIRA ISOKO"
Ubugambanyi muri FPR buri munda y' Ingoma.Kagame yahereye kera ahinduranya abasirikare, abayobozi, yica abavuruzi abandi abamenesha, ariko ntiyigeze agira amahoro, ahubwo ibintu muri FPR bikagenda bikomeza kudogera. Numara kumva iki kiganiro, biraza kukorohera kumva impamvu Kagame na Jeannette bakomeza kubushakisha hose bakabura aho buri, kuko babushakira ahandi kandi buri munzu.
Kuva FPR ibaho, ijambo ubugambanyi ryabaye igikangisho cy' uwo badashaka wese. Abasirikare barishwe, Abanyamuryango bagirwa Ibigarasha, abacuruzi babuzwa ibwami no kukarubanda, ariko ikibazo cya FPR nticyakemutse. Turinjira mumateka yabamwe mubavandimwe ba hafi yo kwa Kagame na Jeannette Kagame maze bifashe abakunzi bacu gusobanukirwa n' aho ikibazo cy' u Rwanda kizingiye.
Muri iki kiganiro kandi, turaza kubanyuriramo muri macye bimwe mubirego abasirikare bo mu Rwego rwa Colonel baherutswe kuburizwa irengero baregwa.
Umukunzi wa Radio Itahuka wegereye President Kagame, alias KAMEGE, yadusobanuriye ibyuruzinduko Kamege yagiriye muri Israel akakirwa na President na PM BB Netanyahu.
Ibi, hamwe n' ibindi byinshi muri iki kiganiro Igihe n' iki, na Jean Paul. Abadukurikiye mwese aho muri hose ku isi z' isi mbahaye ikaze