Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU: ITEKAMUTWE RYA PLAN B RYASIZE IHERUHERU AMWE MU MASHYAKA YA OPOZISIYO

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10104749
archived

Nyuma yo kwangiza byinshi, CPC yagiye nka nyomberi. Ariko icyuka yasize kiracyariho. 

Nko muri RNC ISHAJE (ifite amatwara ya FPR/DMI) na FDU (irangwa n'amatwara ya MRND/CDR), haragaragara igitutu gikomeye: ngo kuki impuzamashyaka P5 idatangiza imirwano?

Mu kiganiro mbwirwaruhame iyo P5 yakoreye i Buruseli tariki ya 29/10/2016, umwe mu bayobozi bakuru ba FDU, Yozefu BUKEYE, yakuriye inzira ku murima abafite inyota y'imirwano. Ati ntitwujuje ibyangombwa by'ibanze.

 Yozefu BUKEYE yunganiwe na Galikani GASANA, Umunyamabanga mukuri w'ishyaka AMAHORO PC bahuriye muri P5. Ati n'ubahamagaye mu myigaragambyo hitaba abatarenze 100, kandi u Bubiligi butuwe n'ibihumbi 40.

Ariko pressure/pression ntiyahagaze. Cyane cyane kuva byagaragara ko iyo P5 itashoboye gutesha Leta y'agatsiko  amatora ya nyirarureshwa iteganya tariki ya 04/08/2017. 

Nko kw'itariki ya 17/06/2017, Emmanuel SENGA (ES) uzwi cyane kuri radio Itahuka, ati nta kindi gisigaye uretse urugamba, kuva bitagishidikanywaho ko PK agiye kuguma ku butegetsi kugeza apfuye. ES abitakira Serge NDAYIZEYE (SN). SN na we arahindukira abitakira Ali ABDULKARIM (AA).

Ibibazo: kuki ibyo bibazo bidaturwa jenerali KAYUMBA NYAMWASA cyangwa byibuze abahoze ari abasirikare yifashishije mu gusenya RNC? Kwihambira ku bihise byose nka Diane RWIGARA no kurunda slogans nka "smart way", byaba bimaze kubura isoko?

Hosts: Joseph NGARAMBE & Jonathan MUSONERA

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled