Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
"Nta mugaragu ucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaba yaguma kuri umwe agasuzugura undi." (Bibiliya, Matayo 6:24).
Gucyeza MRND/CDR na RNC/DMI byari bimaze kubera Serge NDAYIZEYE (SN) umutwaro ushobora kumumena uruti rw'umugongo. None birasa nk'aho yatangiye kumesa kamwe, akiyemeza gusigara mu gituza cya KAYUMBA Nyamwasa (KN), umwami wa RNC/DMI.
KN amenyereye gutegeka SN abo avugisha cyangwa atagomba kuvugisha kuri Radio ITAHUKA. Muri urwo rwego, yigeze kuzana escort we Major Theogene RUTAYOMBA, amuvuga imyato mu bwicanyi buhanitse bakoranye mu Rwanda no mu cyahoze cyitwa Zayire. Kw'itariki 5/5/2017, yoherereje SN umwe mu bahungu be yirereye muri DMI, ari we Jean-Pierre MUGABE (JPM). Hagamijwe kwamamaza igitabo cye US MADE.
Hagambiriwe kandi no kuvuga ibigwi KN ubikunda birenze uko benshi babikeka.
SN yakirije yombi uwo muhungu wa KN bakoranye muri APR/DMI no muri Jandarumori/DMI (Gd/DMI).
Mu kwamamaza igitabo cye US MADE na KN, JPM yangije bikomeye ibinyoma bya MRND/CDR kuri jenoside yakoreye Abatutsi n'itsembatsemba yakoreye Abahutu batavugaga ruwe na yo. Ikibazo cy'ingutu gishobora gucamo kabiri RNC ISHAJE (RNC/DMI+MRND/CDR).