Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

INYUMA Y'IMBABAZI PAUL KAGAME ATANGA HIHISHE RUSWA AGABANA NABO AYIREGA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12097969
archived

1.Ambassaderi J. Busingye aravuga ko inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza izabera  Rwanda  kuri 20 Kamena 2022, ngo ari Umwanya mwiza wo kumenyekanisha u Rwanda.  Nyakubahwa Busingye arirengagiza ko iyi nama ya CHOGM ategerejeho byinshi ari inama igiye kubera mu rusaku igihe u Rwanda  rurimo kuvugwa cyane muri Media kubera impamvu zitari nziza. 

2.Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yavuze ko ngo  u Rwanda  rwatorewe kuyobora ihuriro ry’inzego zirwanya  ruswa muri Commonwealth, ruzasangiza ibindi bihugu, ukutihanganira ruswa kuko ngo rufite abayobozi batihanganira ruswa. Icya mbere umuntu yakeka ni uko iyi scandal ya ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda, ifungwa ry’abayobozi  11 b’ibigo by’amashuro banereje miliyoni 28, ifungwa rya ba Mporiki ufungiye mu rugo, bishobora kuba bifitanye isano na CHOGM aho u Rwanda rushaka kubeshya amahanga ko rutihanganira ruswa.

3.Mugihe u Rwanda ruhugiye muri skandali zo kuzana abimukira, kwitaba inkiko muri Amerika kubera gushimuta Rusesabagina,  umuyobozi ubifitiye amakuru aratangaza ko kugwingira kw’abana byiongereyeho 8%.  Leta iteganya ite  ko kugwingira  kuzagabanuka  kandi ntacyo ikora ngo ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bigabanuke,  ikintu kigaragarira buri wese ko kizagira ingaruka ku mirire y’abakennye ari nabo bafite abana bagwingiye ? Iri zamuka ryo kugiwingira twararihanuye none rirabaye. Leta yo ihugiye mu itegekinika.  

 

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled