Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

LETA IBASONEYE IMYENDA YA VUP & YAKUYEHO N'UMUSORO W’UBUTAKA ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12096621
archived

1.Akarere ka Rutsiro kasoneye abaturage inguzanyo ya miliyoni 171 bafashe bakananirwa kuyishyura  kubera impamvu nyinshi ( kigali today,14.04.2022) zirimo izatewe na Covid d19, guhomba, kwimukira ahatazwi, gupfa. Abasonewe ngo ni abari mu bukene bukabije badashobora kubona ubwishyu cg abimukiye ahatazwi, abapfuye batishyuye, etc… nyuma y’akarere ka Rutsiro,  aka Rubavu nako kafashe umwanzuro wo gusonera abaturage umwenda bahawe na VUP ungana na miliyoni hafi 99 frrws ( kigalitoday,03.05.2022). 

2.Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryaba ryarasimbuye abadepite  mu gukorera abaturage?  Ese kuvuganira abaturage byaba byarabaye icyaha mu Rwanda ku buryo ubigerageje wese atotezwa?  Ibi bigaragarazwa n’uko ibinyamakuru cg abanyamakuru bose bavuga ibibazo by’abaturage bafungwa, bagatotezwa, bagahunga cg bagaceceka. Iri totezwa turaribona  ridahosha/ rihoraho rikorerwa abanyamakuru bagerageza kuvuga akarengane gakorerwa abanyarwanda ribonerekera buri wese, kandi umuntu yanarisoma muri za raporo zisohoka buri mwaka za HRW, Amnesty cg raporo ya Amerika ku Rwanda.  

3.Amarushanwa mu mashuri y’ibanze ku muryango wa Chogm. Uburezi butagira ireme ese ni ayahe marushanwa buzitabira? Azakorwa ku ruhe rugero? mu yahe mashuri?

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled