Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IYICWA RYA AMABASADERI ATHANASIO I GOMA: NINDE USHAKA KUYOBYA ANKETI ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12053824
archived

1.Nyuma y’aho   generali  Van Ang uhagarariye igipolisi muli kivu y’amajyaruguru yerekanye abantu bivugwa ko aribo bishe Ambasaderi Lucas Athanasio wari  uhagarariye Ubutaliyani muli Kongo akaza kugwa mu  gico  cy’abagizi ba nabi bakamuhitana le 22.02.2021, ngo batari bagamije kumwica ahubwo bari bagamije kumufata bugwate kugirango bake Leta y’Ubutaliyani miliyoni y’amadolari yo kugirango bamurekure. Ngo bakaba bicuza icyaha ngo banagisabira imbabazi. 

2.Umuhinzi w’ibirayi ngo arashora miliyoni 1,2 akavanamo ibihumbi 400. Guhomba ngo biraturuka, ku kiguzi cyo gukodesha umurima, inyongeramusaruro, amafumbire n’imiti bisigaye bihenda ku Isi yose kubera covid 19.
a.Ikibazo cy’umusoro w’ubutaka utuma umusaru uhenda mu Rwanda muri rusange
b.Nkunganire ku nyongeramusaruro zitanabonekera igihe, yo ubwayo irahagije kugirango ibibazo bikemuke? Ministre w’ubuhinzi dr Geraldine Mukeshimana arasobanura ko ikibazo cy’inyoneramusaruro ibihugu bicuranwa kubera ubuke bwazo, bikanahuhurwa n‘ibiciro bya peteroli…
c.Gukuraho umusoro ku biribwa kugirango  bihendukire abanyarwanda n’ikibazo cy’imirire mibi cyorohe?
d.System yo kunguka mu musaruro w’abahinzi, abahinga bagahomba, abawucuruza akaba aribo bunguka izarangira ryari ? 

3.U Rwanda ngo ruramagana abarushinja guhatira abaturage kwikingiza ku ngufu. Ibitangazamakuru byinshi RF/Itahuka biribaza niba  ibibera mu Rwanda atari ugukingira abantu ku ngufu.

4.a.Umumiliyarideri  Patrick Soon Shiong ukomoka  muli Afrika y’Epfo ngo yirekuye miliyoni 200 zo gutangiza uruganda ruzakora inkingo za covid 19 na Canceri ruzaba rumaze gukora inkingo miliyari 1 muri 2025. 
 

 

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled