Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MU RWANDA ABANGA KWIKINGIZA KUBERA IMYEMERERE YABO BABA BATOTEZWA ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12052350
archived

KWIKINGIZA1.Ikibazo cy’abaturage bo mu  kibaya cya Bugarama bambuwe ubutaka bwabo Radio itahuka yakivuye imuzi mu ijwi rya Jean Bosco Ngarama ukomoka muri ako karere kandi uzi ikibazo byimbitse. Nyuma y’aho twabonye inkuru ko abaturage bo mu bugarama bahawe icyangombwa cy’ubutaka. Ngarama agarutse kutubwira niba iki kibazo cyarakemutse koko.

2.Inkuru ituruka mu mugududu w’cyitegererezo wa Horezo ku Ndiza yanditswe n’umuseke.rw  ku wa 16.01.2022. irimo amakuru menshi yerekana ikinyoma cya Leta ya Kagame umuntu aramutse ayicukumbuye neza. 

Abaturage batujwe muri uwo mudugudu wa Horezo ngo Leta yabaye byose: kububakira inzu, ibiraro, kubashakira amashanyarazi aturuka ku murasire, isoko, amashuri. Uyu mugudugu ugizwe n’abantu 100 wubakishijwe na Leta babyitirira Kagame .

a.Bariya bantu 100 basobanura ko bavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije kubera ko Leta yabakoreye buri kantu. Ko uyu munsi Leta ifite abaturage 2.500.000 bari mu bukene bukabije igomba kugurira mutuelle…

b.Bahora batubwira ko muri 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, none baratwereka ko abari mu bukene bukabije batemewe guhabwa amashanyarazi asanzwe kuko batabasha kuyishyura kandi ntagitangaje kuko dufite  abantu bagera kuri 20% babura  3$ mu mwaka yo kwigurira mutuelle.  Na bariya bo mu mudugudu wa Horezo bari mu Bukene bukabije umurasire bagomba kuba barawuherewe ubuntu.

c.Umuyobozi twavuze hejuru aravuga ko abaturage bagomba gutegereza ibyiciro by’ubudehe bishya, ariko ibyo byiciro bishya babishyize mu kabati banga ko bisohoka.

3. A. Abantu bose turabagira inama yo kwikingiza kuko ari ngezi. Ariko abatabishaka kubera imyemerere yabo niyo baba bake cyane,  nabo ntibagomba guhatirwa urukingo kandi n’iyo umuntu yaba umwe urengana,abantu bagomba guhaguruka bakamuvugira. 

B.Ngo hari abaganga umunani baregwa kunyereza inkingo.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled