Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Politiki yadukanye na FPR yo kunyunyuza abaturage itangiye kujya ahagaragara kuko abantu baranyunyujwe none bamaze kunegekara biyemeje kujya mu mihanda.Muribuka abahinga ibirayi bavuze ko bazareka guhinga ibirayi kuko bahinga bahomba, ayo bashoye ntibayagaruze nyamara inyungu zigatwarwa n’abajya kubidandaza i Kigali(akenshi isoko rihabwa company imwe). Hari umuhinzi wavuze ati mfite imodoka kandi i Kigali ndahazi ndi mundeke mbipakire byijyanireyo ngurishe kuli icyo giciro cyanyu...
2. Inzara ngo iravuza ubuhuha mu Burasirazuba bw‘ u Rwanda( inkuru ya therwandan.) Kagame we ati igihugu gikomeje kwihaza mu biribwa.
3. Sena ngo irashaka kumenya ibibazo by’abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo. Twizere ko bazahera aho Leta ishaka gutuza ku ngufu abambuwe abanyazwe ubutaka Bannyahe bakaba baranangiye kujya gutuzwa muri ayo mazu mato cyane ugereranije n’imiryango yabo, amazu kimwe n’ahandi hose adahuje agaciro n’ibyabo byasenywe, amazu badafitiye ubushobozi bwo kuyabamo kuri bamwe. Usibye ikibazao cyo kgurisha ayo mazu rwihishwa n’umwanda Leta ivuga, hari n’ikibazo cyo kuyatekeramo hakoreshejwe inkwi n’amakara muri etage hagacumba imyotsi...
4. Leta isigaye yatura ikemeza ko imibare y’ubushomeri itekinitse kuko ntigishobora kugumya guhishira ukuri. Urugero ni aho bavuga ko ubushomeri mubarangije kaminuza ari 16% kurundi ruhande bakatubiwirako ku nguzanyo za buruse zingana namiliyari 184 zagombaga kugaruzwa muri gicurasi 2021, izishyuwe zingana gusa na miliyari 11, ibi byonyine bihita byerekana uko ubushomeri buhagaze, kuko iyo abafashe buruse babona akazi bari kwishuzwa, kandi Leta ntiyasobanura ko bakabonye ntimenye aho bakora,cg se bakora ariko ikaba itarashatse kubishyuza. Depite Frank Habineza niwe ukomeje kwivuruguta muri iki kibazo cyabaye isobe.