Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Ikibazo cyo gushyingura mu marimbi bisigaye bihenze cyane gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu. Inkuru iheruka iy’i Rubengera aho abaturage bavuga ko niba igiciro cyo gushyingura mu marimbi rusange kitagabanutse bazongera guhamba mu ngo zabo. Muli 2013, abadepite bifuje ko ibiciro mu irimbi rya Rusororo bihindurwa kuko ngo cyari hejruru cyane ugereranije n’ubushobozi bw’abanyarwanda basanzwe( igihe.com, 11.2.2013). Icyo gihe ngo imva ihenze yashoboraga kugera yaguraga ibihumbi 750, bashyiraho imirimo ikaba yageze kuli miliyonu 5 frws, imva ya macye yari ihagaze kuki 150.000 frws. Twibutse ko mu cyegeranyo cya NISR( Leta) cyo um kuboza 2018, cyavugaga ko abanyarwanda 16% babarizwaga um bukene bukabije binjizaga amafranga ari munsi ya 291 kumunsi, abandi 38% bitwagaga ko bari um bukene bakinjiza munsi ya 440 frws/kumunsi.