Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UMUVUNYI MUKURU YIGEZE ABAZA KAGAME NA CYOMORO INKOMOKO Y'IMITUNGO YABO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:12033225
archived

1.Mu nkuru ya Bwiza.com yo ku wa 26.11.2021, Umuvunyi aravuga ko kutabasha gusobanura ainkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya Ruswa.  Muri iyi nkuru handitsemo ko Leta ikora igikonkwani mu kugaruza amafaranga yanyerejwe, ngo guhera muri 2014 kugera muri 2021, ngo Leta imaze kugaruza miliyari zigeza kuri 7, hari ahandi bavuga miliyari 10 zimaze kugaruzwa.

2.Ingabo Uganda ngo zaba zabonye uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwa Kongo kujya kurwanya imitwe y'iterabwoba ihungabanya  umutekano wa Uganda cyane cyane i Kampala. Inkuru ya RFI ivuga ko nyuma y’byo bitero Uganda ivugako byagabwe na ADF; President Museveno yocyeje igitututu mugenzi we  Tschisekedi wa Kongo.


3.Virus ya covid 19 yihinduranyije yitwa Omicron yaba igiye gutuma ibintu bisubira irudubi ? Ibihugu byinshi  byongeye gukumira abagenzi bava mu bihugu byinshi bya Afurika birimo na Mozambike ibarizwamo abasirikare b’u Rwanda bageze kuri 3100.  U Rwanda  rwongeye gufata ingamba zo gupima abagenzi baturuka mu mahangano kubashyira mu kato.


4.Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashya barasabwa gukora ubufindo bakemura ibyo ubuyobozi bwa FPR  bwazambije imyaka myinshi. Mu nkuuru ya Kigalitoday yo ku wa 23.11.2021. I Butare, ahasigaye hitwa Huye, ngo abayobozi bashya b’akarere barasabwa gutunganya ahitwa „ mu cyarabu“ 


5.Leta iratubwira ko muri 2021 abanyarwanda 86% bafite amazi meza, ikongera ikatwereka abantu bakijijwe no kuvomera abandi  ku magare  amazi yo kure mu migezi aho badashobora kwigira, binyujijwe muri koperative yo kuvomera abandi. Ikibabaje ni uko muri iyo nkuru yo mu gihe.com, le 27.11.2021, ni uko icyo kibazo cy’amazi mu murenge wa Kabarore muri Gatsibo, kimaze imyaka .

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled