Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.U Rwanda ruranze rubaye Banana republic "Ubutegetsi bw'igitugu". a.Rwanda Investigation Bureau "Urwego rw'ubugenzacyaha" bwatangaje ko abanyamakuru bakoresha imiyoboro ya Social Media bagomba guhindura Editorial ligne kuva uyu munsi . b.Thierry Murangira yabibukije ibihano bibategereje ku bazarenga umurongo utukura babashyiriyeho. c.Ese biri mushingano ya RIB gusaba ko abanyamakuru bahindura Editorial y'ibinyamakuru byabo? 2.Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bazasibira. a.Umwanzuro wo gusibiza abanyeshuri batsinzwe wafashwe mu mwiherero w'abayobozi wa 17, wabaye mu mwaka ushize 2020. b.Dr.Uwamariya Valantine yavuze ko aba banyeshuri batsinzwe bagomba gusibira bagasubira mu masomo batsinzwe. 3.Fondation Lantos yatangaje kuri uyu munsi ko iri gutera inkunga film mbarankuru, ikiri mu ntangiriro yiswe « Man of the year » tugenekereje twavuga ko ari « Umugabo w’umwaka ». a.Film ikaba ishyira ku karubanda ukuri guteye, agahinda ku icengezamatwara rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. b.Umugabo w’umwaka, igiye kuzaba igikoresho gikomeye kuko izahuriza hamwe ibintu by’ingenzi mu bumenyi bw’itangazamakuru ry’icukumbura hamwe n’ubumenyi muri film mbarankuru.