Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

🔴IBICIRO BY’IBIRIBWA BIHORA BITUMBAGIRA:KAGAME NTA GISUBIZO AFITE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11998608
archived

1. Kagame baramubaza impamvu umuceri wo mu Rwanda uhenda kurusha uva hanze, akavuga ko igisubizo ari ukongera umusaruro/ hegitari. Ibi nibyo bahora bamwongorera mu matwi. N’ubwo ari igisubizo ariko ntigihagije. Kuko ahari ibindi bituma igiciro cy’umusaruro mu Rwanda kiri hejuru cyane kandi si umuceri gusa, usibye ko ariwo uvugwa cyane.  Umusoro w’ubutaka twakunze kuvuga ko uzagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa bituwe ari bike kandi bihenda, ntabwo  bajya bawugarukaho kandi ufite uruhare runini mu gutuma ibiciro by’ibiribwa bitumbagira.

2.  U Rwanda nk’igihugu kirimo ubusumbane bukabije ntibigaragarira mu mishahara gusa, bigaragaira no muri pensions aho uhembwa menshi ku kwezi abona pension ya miliyoni 8 cg se amadolari 8000$, ubona pension nto akabona ibihumbi 13 ku kwezi cyangwa se 13 $ adashobora kugura imifuka ibiri y’amakara.  Abafata pension ya Kagame bashyirwa mu kihe cyiciro cy’ubudehe ? Ese iyo batubwira amazi meza kuri bose, amashanyarazi kuri bose, kwizigamira kuri bose, made in Rwanda kuri bose, imirire myiza kuri bose bariya bahabwa pension y’amadolari 13 ku kwezi nabo baba barimo. Ese umuntu ufata ibihumbi  8 by’amadolari aba yarahembwaga umushahara ungana  ute ? 

3.ikibazo ministre Gatabazi avuga cy’abayobozi basiragiza abaturage n’ikibazo cya  Obadiah Biraro usaba ubufasha cg se utabaza ngo Wasac yubahirize inshingano zayo, ahandi bakaduha inkuru ivuga ko yagiye kugenzura muri WASAC abakozi baho  batavugwa  amazina bakamwitambika imbere bihuriye he ?  Ku miyoborere mibi. Umugenzuzi w’Imari ya Leta  ufite ububasha ahabwa n’amategeko bwo kugenzura ibigo byose Leta ishyiramo amafranga abantu bamwe bamwitambika imbere gute bakamubuza kubagenzura ? Abo bantu ni bande ? Bashyigikiwe na nde ?

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled