Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

DUKOMEJE KUMIRWA: NI AKA BANKI KARI GASIGAYE KAGA ARAKIRENGEJE DA!!

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11991859
archived

Bankunzi ba Radio Itahuka, twongeye kubasuhuza, kandi twizera ko aho muri hose Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu.

Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu munsi, turi bugezweho ibiganiro 3 tuza kunguranaho ibitekerezo.

1) Turi burebe uburyo umutungo wose w'igihugu ushiriye mu mufuka w'umuntu umwe. Nkuko mwese mwabyumvise, Banki y'abaturage, yabaye amizero ya Rubanda igihe kinini, nayo birangiye agatsiko kayigurishije. Bikaba ari ibintu birenze ukwemera, kandi bibabaje, turaza kugaruka ku mateka y'iyo banki, ndetse n'amayeri yagiye akoreshwa kugira ngo ivanwe mu maboko ya banyirayo, birangire igurishijwe.

2) Umunyagitugu Hissene Habre yavuye munsi y'abazima, kandi afite amasomo akomeye abanyafurika bakwiye kumukuraho, cyane cyane abari ku ngoma y'igitugu yo mu Rwanda. Undi nawe wo muri Sudani, Omar el Bashir ari hafi kugezwa mu rukiko mpuzamahanga kugira ngo akurikiranweho ibyaha byibasiye inyoko muntu yakoze, hagati aho imitungo ye n'iyabo mu muryango we ikaba yarafatiriwe. Ibi nabyo turaza kureba amasomo twakuramo.

3) Kitty Kurth, umuvugizi wa Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation, yasohoye itangazo ku birebana n'urubanza rwe, hamwe n'ubuzima bwe buri mu Kaga. Turaza naryo kuribasomera muri kino kiganiro.

4) Hakurya y'imipaka mu baturanyi, turi burebe uburyo abo mu gatsiko bashaka gukoresha ibyago abaturanyi bagize,  by'igitero cyabaye Dar es salaam muri iki cyumweru kigahitana abantu, ngo basobanure umugambi wabo wo kwivanga mu bikorwa bya gisirikare hirya no hino ngo bagamije kurwanya ibyo bita iterabwoba ry'intagondwa z'abayisilamu ngo  ryaba ryugarije akarere.

Muhawe ikaze mwese.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled