Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Dr.HIMBARA ATI : IMF IGIYE KUJYA IGENZURA IMICUNGIREY'IMARI YA LETA YU RWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11978796
archived

1. Guverinoma ya Kagame yemereye  ikigega mpuzamahanga cy'imari  "IMF " kuzarebera imicungire y'imari y'u Rwanda.
a. Ku nshuro ya mbere,  ubutegetsi buzashyira ahagaragara impapuro zerekana imikoreshereze y’imari ya buri mwaka ya guverinoma rusange n’ibigo bya Leta.
b.Aya mabwiriza ya IMF ateye ate ? Akubiyemo iki? 

2. Guverinoma ya Kagame yananiwe kwishyura fagitire mu mwaka  2020,  kubera ko abaterankunga batatanze miliyoni 220 z'amadolari y'Amerika yo kubafasha.

a. Igihe cyo kwishyura miliyoni 400 z'amadolari ya Amerika "Eurobond" yubatse ikigo cya Kigali Convention Centre, kandi igura indege ya RwandAir kiregereje. Amahitamo yo gusezerera uyu mwenda ni make. 


3 Davi Himbara yadufasha gusobanurira abanyarwanda ingaruka ziba iyo Leta yafashe amadeni arenze ubushobozi bwayo bigira izihe ngaruka ku mibereho y'abaturage nko mu buvuzi, uburezi, imisoro, Infrastructures? Ni byiza kubisobanurira abanyarwanda kugirango bamenye urubategereje kandi banamenye akaga Kagame yabashyizemo.

4 ko twabonye u Rwanda ruvuga ko ruherutse gufata imyenda mu bihugu by'abarabu, bagafa indi muri Asian Infrastructure Investment Bank AIIB agera hafi kuri miliyoni 300 z'amadolari, ese imyenda yose Kagame afata hirya no hino yaba izwi, yose irabarurwa, ni nde uyibarura?


5 ko Dr Himbara akunze kutwandikira inkuru zerekana ko IMF isigaye igenzura ubukungu bw'u Rwanda, ko Kaga adashobora guhabwa imyenda IMF itabyemeye, kandi ko IMF isigaye itegeka ko habaho transparence mu micungire y'imari mu bigo bya Leta no muli Leta ubwayo, Dr Himbara yatubwira ububasha IMF ifite kuli Leta ya Kagane magingo aya uko bungana?. Ese ko Kagame atagikora ingendo ,birashoboka ko yarategetswe guhagarika ingendo kubera yasesaguraga umutungo wa Leta?



 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled