Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

🔴AKAMASHU KA PEGASUS KAREREKANA IGIPIMO CY'UBWOBA BW'AGATSIKO KA KIGALI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11976454
archived

Tubaramukanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka,

mu kiganiro Igihe ni iki tubategurira buri wa gatanu, turi bugaruke uyu munsi ku ngingo zikurikira:

1) Ni ayahe masomo twakura mu butasi bwa Leta ya Kaga bwifashisha akamashu ka Pegasus mu kuneka abatavuga rumwe nawe, atibagiwe na bamwe bibwiraga  ko ari inshuti z'u Rwanda?

2) Icukumbura rya Radio Itahuka ryamenye ko abasirikare bakuru bo mu rwego rwa general batari bacye mu Rwanda, bamaze kwambika utwuma tuzwi ku izina rya Electronic ankle tag, akaba ari utwuma babambika ku kaguru tukabasha kwerekana aho bagiye hose, cyane cyane abashaka kuva mu ngo bafungiwemo. Turaza kubica ku mayange muri iki kiganiro.

3) Kagame asigaye agaba ubutaka bw'u Rwanda nkaho ari akarima ke bwite, ubu umunyamahirwe yagabiye ni umunya Canada ufite inkomoko muri Nigeria, witwa Masai Ujiri, wahawe icyo bise inkondabutaka za hegitari 2.4 mu murwa wa Kigali ngo azazikoreremo business, hagati aho abaturage bo muri bannyahe bo barira ayo kwarika.

4) Paris na Kigali bari mu rukundo rwa Romeo na Juliette, se abanyarwanda bagire icyo bitega kuri uyu mubano mushya?

5) Byagiye ahagaragara ko u Rwanda ruri inyuma y'ibitero bya ADF muri RDC, mu gikorwa kigamije gutambamira umubano n'ubuhahirane hagati y'ubugande n'icyo gihugu.  mu gihe mu maso y'abandi banyamahanga u Rwanda rushaka kwiyerekana nk'ururwanya iterabwoba, kandi ruca ruhinganyuma rukariteza umurindi ahandi.

6) Mu gusoza turi buganire gato ku isabukuru ya Mutagatifu Kizito Mihigo yegereje, tunibuka izindi nzirakarengane zirimo nk'umusangirangendo we waburiwe irengero , bwana Ntamuhanga Cassien, twibuke abandi bari kuzira ibitekerezo byabo harimo nka Aimable Karasira n'abandi.

Muratumiwe mwese.

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled