Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴REPLAY] IGITANGAZA:HARACYABONEKA ABANYARWANDA BASHIMAGIZA RWANDAIR !

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11976170
archived

1.Ministeri y‘iyozaabwonko iherutswe gutangazwa izakora iki ko akazi karangiye cyera niba hari abanyarwanda bagiterwa ishema na Rwandair, sosiyete ya Leta ihora mu gihombo,  nabo ubwabo bikabagira ho ingaruka ? gushimagiza umushinga uhomba kandi warashyiriwe kunguka, twabyita iki kindi usibye iyozabwonko, ubwidishyi bwemeranya na Leta ya Kagame muri byose? Dr Himbara wasesenguye ibihombo bya Rwandair  atugaragariza ko kuva muli 2013 kugeza 2016 yahombye miliyoni 222$ cg se miliyari zirenga 222 frws.  

2.Ibigo bya Leta bidafungura ibitabo byabo ngo umugenzuzi w’imari ya Leta abigenzure. Ibyo bigo ni byinshi cyane ikinyamkuru the Chronicles kirabirondora umuntu akumirwa. Biterawibaza niba ibigo bifite umutungo wa miliyari 2,23 $ cg se 20% ya GDP bitemera ko umugenzuzi w’imari ya Leta abingezura, ububasha bwe ni ubuhe niba agenzura aho bamwemereye gusa, ububasha bw’inteko ni ubuhe ? agaciro twaha ibivuye mu kazi ka AG  ni akahe niba ahabarizwa amafranga menshi atemewe kuhagenzura.

3.Mugihe Leta ya Kaga yaheje cg yateye ubwoba ibinyamkuru byigenga mu itanga ry‘
imfashanyo y’ibiribwa akaba ari ibinyamakuru byayo bitangaza inkuru zishimagiza icyo gikorwa, dutangiye kubona abaturage bavuga ko  muli Nyagatare ibiribwa bidahabwa abatishoboye cyane ahubwo bihabwa abifashije( kigali today 21.07.2021), ahandi turabona inkuru ivuga ko abana bo mu muhanda inzara igiye kubamara kubera Gumama murugo( igihe com, 20.07/2021), ngo ntibashobora gufashwa kuko mu mpapuro abo bana ntibabaho, ngo kandi hafashwa abafite aho batuye hazwi. Mu bindi bihugu abantu nkaba bagiye kubashakira aho baba kugirango babakurikirane, babapime banabakindire bazazanduza abandi. 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled