Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA: IGIHUGU CYATEWE IMIRWI BYARARANGIYE. UMWENEGIHUGU NTA GACIRO AGIFITE.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11973437
archived

Tubaramukanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka. kandi twizera ko aho muri hose Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu.

Mu kiganiro "Igihe ni iki" cy'uyu munsi turaza kuganira ku ngingo zikurikira:

1)  Mu nama y'abaminisitiri iheruka kuba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho minisiteri nshya  yiswe iy'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu. abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza icyatumye hafatwa iki cyemezo. ni iki kinengwa ibigo byari bimaze imyaka bikora mwene izo nshingano, ese aho iki cyemezo si igishimangira ko ibyo benshi bakomeje kunenga CNLG na Komisiyo y'ubumwe n;ubwiyunge zifite ishingiro. 

2) Muri iyo nama kandi hafashwe na none icyemezo cyo gusubiza abaturage muri guma mu rugo, ngo kubera ubwiyongere bwa Covid-19, nyamara abanyamahanga bo bahawe rugali mu kwidegembya nta nkomyi, mu gihe umuturage we asabwa gutuza akaguma iwe kugeza igihe azongera gukomorerwa.

3) Mozambique yashyize yemera ko SADC yohereza ingabo zayo muri icyo gihugu. ese aho bucyera ntizizacakirana n'iza Kaga umuntu atazi urwego zikoreramo?

4) Mu gusoza turaza kureba uko abaturage bo hirya no hino ku isi bagiye bigaranzura ingoma z'igitugu mu bihe bitandukanye. tugaragaze ko u Rwanda rutakagombye kuba umwihariko.

Muratumiwe mwese.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled