Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴 EN DIRECT] KUJUSTIFIA IYICWA RY’ABANA N‘ABAKECURU MULI KONGO NGO BARI BIVANZE N’ABAGENOSIDERI B

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11955881
archived

1.Impuguke zifite aho zihuriye n’ibibazo byo mu Biyaga bigari bya Afrika ziramagana negationnisme/gupfobya/ guhakana byakozwe na Paul Kagame ku bwicanyi bwakorerwe muri Kongo no gutesha agaciro Mukwege na Prix Nobel yahawe. Turabagezaho amazina. Hashize iminsi 5 Société Civile y’ibukavu ikoresheje imyigaragambyo imbere ya Institut Francais. Abigaragambyaga bavugaga ko Kagame agomba gusaba imbabazi kubera guhakana ubwicanyi bwakorewe muri Kongo.

2.Amagambo yavuzwe na Cardinal Kambanda akomeje gukura abantu umutima. Abantu bamwe bariruhukije bizerako agiye kunga abanyarwanda. Indahiro uyu mukardinal yarahiriye FPR nk’uko twabikekaga ifite uburemere kurusha indahiro yarahiriye Papa. Abanyarwanda benshi bamaze gutera intambwe biyunga  ubwabo , bikaba bigarabarira mukuntu umututsi  urenganijwe n’ubutegetsi atabarizwa n’abahutu, umuhutu urenganye nawe agatabarizwa n’abatutsi.

3.Umwarimu wa kaminuza  y’ u Rwanda ishami rya nyagatare yambuwe miliyoni 10 frws z’amasaha supplémentaires 3216 yakoze ntayahemberwe. Umwarimu yibereye muriUganda kandi yatorokanye amanota y’abanyeshuri akavug ako azayabaha ari uko Leta imwishyuye. Leta ntishaka kwishyura kuko haratekerezwa ko abana basubiramo amasomo, ariko ngo buri wese bigenze gutya byamutwara ibihumbi 162.500 frws, haratekerezwa n’uko basubiramo ibizami, ariko kwishyura umwarimu byo ntaho bivgugwa. Ese uyu mwarimu niwe wenyine Leta ibereyemo imyenda y’amasaha suplémentaires na za missions.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled