Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.Museveni amaze kurahira hatangajwe ko azubaka imihanda muli Kongo akohereza yo n’abasirikare benshi bo kurinda icyo gikorwa n’iyubakwa ry’inganda mu Burasirazuba bwa Kongo. Afite ingamba zikomeye zo kwohereza ibicuruzwa muri ongo bikaba byaramusabye kwiyubakirayo imihanda yo kubijyanayo. Mu Burundi naho ngo Museveni azoherezayo ibicuruza bitanyuze mu Rwanda kandi ariyo nzira ngufi, ahubwo azabinyuze muri Tanzaniya. Biragaara nk’intambara y’ubucuruzi ariko iriymo guheza u Rwanda umwuka, baruzenguruka. Kuli iki kibazo hiyongereye ho amagambo ya Kagame uhakana ubwicanyi bwahitanye abantu babarirwa mu ma miliyoni mu Burasirazuba bwa Kongo bigatuma abanyekongo barya karungu.
2.Ese wa mushinga wa Kagame w’isoko rusange rya Afurika Kagame yumva yawugeraho ate ibintu n’ibicuruzwa bitarenga imipaka ifunze ? Za ntego za EAC zo gutunga passeport imwe, gukoresha ifaranga rimwe, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kwiga, gukorera, gucururiza cg kwivuriza muri kimwe mu bihugu bya EAC umuturage wayo yihitiyemo ntibyabaye amateka ? Kagame siwe nyirabayazana ?