Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT]KUTAREKURA RUSESABIGINA ARIKO UKEMERA IMFASHANYO Y‘IBIRIBWA Y‘ABANYABURAYI SI UGUSABA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11943022
archived

1.U Rwanda rwahawe  imfashanyo  y‘ amayero  ibihumbi 500 na EU imfahanyo izanyuzwa muli PAM akagurwa ibiribwa byo gufasha abanyarwanda. Twibutse ko PAM itanga ibiribwa ntitanga amafranga, kandi turanitbutsa ko Kagame yigeze kwinemfaguzwa imfashanyo yo guhangana na Nzaramba mu Burasirazuba bw’u Rwanda, avuga ngo arashaka amadolari cash  nta biryo ashaka, none asubiye ku cyo yanze.

2.Mu nkuru “Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri“: imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutseho muri 2020“ yanditswe n’igihe.comm ku wa 8-05-2021, hagaragaramo ko  muri 2020, umwaka wajegeje ubukungu bw’Isi n’u Rwanda, mu  rwagasabo hahanzwe imirimo 192.171. Usanishije izamuka ry’ubukungu n’imirimo yagiye ihangwa mumyaka itandukanye, ubona ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda rutashoboraga guhanga imirimo ibihumbi 192.  

3.Abashoramari bo mu cyama barimo kubogoza kubera inama ya CHOGM yasubitswe. Abenshi bari barafashe inguzanyo bazishora mubikorwa byo kwakira abasyhitsi ngo bagombaga kugera ku bihumbi 10, baturutse mu bihugu birenga 50 byo ku Isi.  Babeshywe ko impamvu Inama yasubitswe ari ukubera COVID-19, ariko byumvikanye ko ibihugu byinshi byanze kuyitabira kuko ngo abakuru b’ibihugu bari bagaragaje ku bazayizamo ntibaggeraga kuli 20%,

4.Utuntu n’utundi : Mu gihe impunzi ziri Rwanda  imfashanyo zahabwaga yagabanutse ikava ku mafaranga 250 ku munsi ikagera kuli 110 frws ku munsi kandi umuneke mu Rwanda ugura amfranga 100,  igisubizo gishoboka kikaba cyarabaye kuzicamo ibyiciro by’ubudehe noneho abakeneye imfashanyo byihutirwa kurusha abandi akaba aribo bayihabwa, ababasha kugira icyo bakora kibinjiriza bagaharira abandi.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled