Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT]LETA Y‘AGATSIKO YADUKANYE UMUSHINGA W’UBUVUZI BUKURURA BA MUKERARUG

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11937582
archived

1.Buri mwaka kuva FPR yafata ubutegetsi hashize imyaka 27, ku munsi w’abakozi, ibyifuzo byabo ntibijya bihinduka, basaba umushara fatizo, pension ijyanye n’igihe ishobora gutunga ba nyirayo, kujya muli pension hakiri kare (55), ubu noneho hiyongereyeho gufashwa na cya kigega cyashyiriwe kurwanya covid-19. Ibi byose basabwa ariko ntibijya byubahirizwa. Turibukiranya impamvu Kagame yimanye umushahara fatizo. Pension nayo yongeyeho agatonyanga kubera ikimwaro umuntu wijyereranyaga na Singapuru nyamara akagenera abasaza pension y’ukwezi 5200frws itaraguraga umufuka w’amakara wa 10000frws bamuvugirije induru  ayizamuraho 150% ariko ntaho byavuye ntaho byagiye, pension nto ishobora kugura imifuka 2 y’amakara gusa muri Singapuru y’Afurika.

2.Aborozi ngo barahabwa amafranga 200/ litiro y’amata, inganda za FPR zamara kuyatunganya akagurishwa 1200frws/ litiro. Abahinzi n’aborozi barahendwa ku musaruro wabo, abacuruzi akaba aribo bibonera inyungu. Abarobyi i Rusizi barahabwa 600frws/kg, abacruzi bakajya kugurisha 2200frws/ kg, mu bigori hari ubwo bahabwa 100frws/ kg, akawunga kakagurishwa 500frws/kg. Mu miceri naho ni uko abahinzi barataka ko amafaranga bahabwa atabasha gutwikira ibyo ayo baba bashoye mu buhinzi. Impamvu ni nyinshi  ariko abasesengura baravuga ko umuhinzi-umworozi aramutse amenye kubara neza ibyo ashora mu buhinzi, abenshi basanga bahomba bakabivamo. 

3.Clare Akamanzi yongeye kucyatsa. Ngo u Rwanda rurahsaka kuba  igicumbi cy’ubuvuzi bukurura abakerarugendo baza kwivuza nk’uko bimeze um Buhinde, Kenya, Singapuru,  Malaysia na Thailand( igihe .com 30.04.2021). Ibi abitangaje mu gihe mnu Rwanda havugwa ibibazo bikomeye mu mavuriro y’ibanze atagira abaforomo, aho babonetse bagakora rimwe na rimwe mu cyumweru, amavuriro yegereye abaturage atagira imiti, ndetse atanemera kwakira abivuriza kuri mutuelle kuko RSSB itishyura.  

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled