Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.Ikinyamakuru gikomeye cyane cyo mu Budage cyandika inkuru zicukumbuye, gisomwa n’abanyapolitiki kiragaruka (reconstruction) kw’ishimutwa rya Rusesabagina gifatwa nk’ikirangirire. Iyi nkuru basobanura ko ari thriller polique iboneka muli Spiegel nimero 11/ 2021. Kuli iki kinyamakuru ngo ingendo nka ruriya Rusesabagina yari agiye gukorera i Burundi agashimutwa akisanga um Rwanda zirasanzwe ngo kuko ni icyamamare kubera filmi ye Hotel Rwanda yamuhesheje umudari yahawe na Prezida George Bush muri 2005. Ikinyamakuru kiravuga indege Gain Jet yashyizwemo na Pasiteri Niyomwungere wari wamutumiye mu masegesho i Burundi yari ituwe ikoreshwa na guverinoma y’u Rwanda. Indege iguye akabona n’abasirikare akabohwa niho yamenye ko atari i Bujumburaari ahubwo ari i Kigali. Ikinyamkuru kivuga ko Pasiteri Niyomwungeri Costantin wamugushije mu mutego yakoranaga na Leta y‘u Rwanda. Ikinyamakuru Der Spiegel kirandika ko ikibazo cya Rusesabagina ari ikibazo cya cyera hagati y’abagabo babiri Rusesabagina na Kagame bafite ikibahuza muri 1994.
2.Ubusubiracyaha muri minagri. Mu myaka 5 ishize batubeshye ko abanyarwanda bizwi ko basuhukiye Ugana kubera inzara ngo bagiyo bagiye kwitemberera babyaza amahirwe amazerano EAC, kuko ntakibazo cy’inzara cyari mu Rwanda muli 2016 ahubwo byari amapfa( igihe com,11.07.2016) . Muli 2019 Dr Mukeshimana Geraldine yongera kudutera igipindi ko abanyarwanda 1,7% aribo bonyine babona ibiribwa bibagoye( igihe.com, 24.01.2019), nyamara ibi wabisanisha n’ibitangazwa na Transparency intrnational Rwanda, ivuga ko mbere ya Covid 19 abantu bakoraga muli VUP, kandi sibo bakene cyane 55,9% baryaga rimwe ku munsi, abaryaga 3 ku munsi bakaba 1,4%( igihe.com, 20.02.021). Wibaza niba abantu biyiriza ubusa kandi bafite ibiribwa ?