Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Tubaramukanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose hirya no hino ku isi, Imana ikomeje kuba mu ruhande rwanyu.
kuri uyu mugoroba mu kiganiro IGIHE NI IKI, turaza kuganira ku ngingo zikurikira:
1) Africa yose iraririra umugabo w'Intwali Imana yahamagaye ariwe Nyiricyubahiro Dr John Pombe Magufuli. turagaruka mu magambo magufi ku byamuranze mu buzima bwe , n'ibyo nk'abanyafurika dukwiye kumufataho umurage. turaza no kuvuga ku musimbura we , Mme Samia Suluhu Hassan ,n'inshingano zimutegereje haba imbere mu gihugu cye no mu karere ka Africa y'iburasirazuba.
2) Turaza kugaruka ku mpinduka zabaye muri guverinoma y'u Rwanda muri iki cyumweru, tugerageza kwibaza icyo izi mpinduka za hato na hato zigamije. ese amategeko y'u Rwanda yaba yemera ko umuntu uri gukurikiranwaho ibyaha na RIB ahabwa umwanya ufite inshingano ziremereye nk'iza Guverineri. ese mwene iyi miyoborere isa nk'akajagari siyo yaba ari ipfundo ryo gusesagura byarenze ihaniro, aho noneho bwa mbere Leta y'u Rwanda yemeye ko Rwandair yaguye mu gihombo.
Do not Disturb " Wimbuza Ituze" ni igitabo cya Michaela Wrong kiva imuzi ingoma ngome ya Paul Kagame, nta na kimwe yasize, uyu munyamakuru w'umwongereza wamaze igihe akorera ibinyamakuru bikomeye nka Reuters, BBC na Financial Times.
3)U Rwanda rwifatiye ku gahanga igihugu cy'ububiligi kubera ikibazo cya Rusesabagina. muti kagire inkuru.
4) ku nshuro ya kenshi u Rwanda rwongeye kwesa undi muhigo aho rwaje mu myanya 4 ya mbere mu bihugu bifite abaturage batishimye. Iryo terambere mwaryita zina ki?
5) Ku munsi w'ejo i Montreal muri Canada, hazaba imyigaragambyo simusiga yo gushyigikira Mme Idamange Iryamugwiza Yvone, turabagezaho aho imyiteguro igeze.
Muratumiwe mwese kuri Radio yanyu.