Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴 EN DIRECT] ABAGOMBAGA GUKINGIRWA BYIHUTIRWA NIBO BAHEREWEHO ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11911134
archived

1.Leta y’u rwanda yamye inyuza um mizindaro yayo ibyiciro by’abaturage bizakingirwa ku ikubitiro kubera ibyago bafite byo kwandura Coivid 19 cg kwicwa nayo baramutse bayanduye. Leta yatubwiye kenshi ko izahera kubakora kwa muganga, abakuze barengeje imyakaya 65, abasanganywe indwara zidakira. Ni ko twakekaga ko bizagenda, kandi ni nako bigenda mu bihugu byinshi. Ahandi bahereye ku bakuze cyane kuko  bafite ibyago byo kwandura Covid no kwicwa na yo kurusha abakiri bato.  Abarwaye indwara zidakira nabo ni uko.  Amakuru y‘ikingira mu Rwanda akomeje kwerekana ko Leta yahereye kubyiciro by’abantu bakiri bato. Leta yahererye kubakinnyi b’umupira, abo bose baba bari munsi y’imyaka 30, ikurikizaho abamotari, abanyonzi na ba Dasso nabo ni abantu bato,  

2. Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma  gutanga  ibisobanuro kumakosa yo gutanga ingurane. Umusenateri cg umudepite wo um Rwanda afite ububasha bungana iki ?akarengane kabera mu Rwanda hose ntibaba bakareba uhereye imbere y’umuryango wabo muli bannyahe ? twavugako  kuva muli 2017 abasenateri batigeze bamenya akarengane  gakorerwa abaturage bo muli Bannyahe ?  Inama Commonwealth igiye kubera mu Rwanda yaba ariyo itumye abasenateri bava  mu bitotsi, bagasaba ko abangirizwa ibyabo n’ibikorwa rusange bajya babona ingurane hakurikijwe amategeko ? ko bivugira abagirizwa ibyabo n’imihanda, amashanyarazi ntibavuge  byeruye ikibazo cyo muri bannyahe gikomeye kurusha ibindi ?

3. urubanza rwa G. Urayeneza n’abo bareganwa rwagombaga gusomwa uyu munsi le 11.03.2021, rwasubitswe ngo kubera ubunini bw’urubanza n’ibibazo birurimo ( umuseke.rw, 11.03.2021), rukazasomwa le 25.03.2021. Abaregera indishyi ndetse n’ubahagariye mu mategeko bibaye nk’ubwa 3 urubanza ruba ntibagaragare murukiko, uyu munsi nabwo  ngo ntibari baje.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled