Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴 EN DIRECT]"IBI NDABIRAMBIWE MOVEMENT" IKOMEJE KOTSA IGITUTU AGATSIKO. AMAHANGA NAYO NI UKO.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11896173
archived

Banyarwanda banyarwandakazi, bakunzi ba Radio Itahuka twongeye kubasuhuza, kandi tubifuriza amahoro y'Imana aho muri hirya no hino ku isi.

1) Mu kiganiro Igihe ni iki turaza kugaruka kubyo tumaze iminsi tubona mu myitwarire y'abanyarwanda bamwe na bamwe byatumye tubyita " Ibi Ndabirambiwe movement"  mu ndimi z'amahanga wabyita " Ras le bol" cyangwa se " Being fed up" . abantu b'ingeri zitandukanye bamaze iminsi bereka agatsiko ko barambiwe gutotezwa, gutonesha, kunyagwa utwabo, gusenyerwa, gufatirwa ibyemezo bifutamye, guharabikwa, gushimutwa, gufungirwa ubusa, kwicwa, n'ibindi byinshi tutarondora ngo turangize. si abanyarwanda gusa kandi, kuko n'amahanga ubu noneho yeruye akamaganira kure ibikorwa bya Leta ya Kigali, avuga ko yitwara gi Cowboy. Ibi turi bubirebere hamwe tugaruka kubyatangajwe na EU ku kibazo cya Paul Rusesabagina. 

2) Turaza kugaruka ku Rupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli, abantu benshi bakibazaho byinshi. Ese nawe yaba azize ibimaze kumenyerwa abantu benshi bakomeye bo mu Rwanda bazira?

3) Turaza kugaruka ku gutabariza umusizi Bahati na nubu abantu bataraca iryera. turaza no kuvuga kuri Madame Idamange Yvone ukomeje kugabwaho ibitero by'amoko yose, azira gusa kuba yarabashije gutinyuka akavuga ibitagenda. ubu hakaba hagaraga abantu batandukanye wagira ngo bahawe ikiraka cyo kumwibasira. Turi buvuge ku byatangajwe na Bwana Christopher Kayumba ku birebana n'imicungire ya Covid mu Rwanda. hanyuma tunagaruke ku kibazo cy'umukambwe Gérard Urayeneza wakoze ibikorwa byinshi bikomeye by'indashyikirwa ubu noneho ari gusabirwa gufungwa burundu.

4) Mu gusoza turaza kuvuga ku munsi wo kwibuka Mutagatifu Kizito Mihigo, tunabagezeho uko gahunda iteye.

Amarembo arafunguye. muratumiwe mwese kuri Radio Yanyu.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled