Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴 EN DIRECT] UMUTURAGE WO MU CYARO W’UMUKENE CYANE LETA YAMUFASHIJE IKI MU BIHE BYA COVID-19?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11864904
archived

1. a.Uturyo tw’intica ntikize Leta yatanze hamwe na hamwe mu buryo bwo kwifitoza twahawe abatuye mu mujyi ntitwageze mu cyaro.

b.Abakene nyakujya ikintu cy’ibanze Leta yagombaga kubafashisha n’isabune n’udupfukamunwa. Ibyo Leta ntiyabikoze.

c.Amahoteli n’amabisi y’agatsiko byabonye nkunganire ya Leta, aho umukene wo mu cyaro ntakandagirayo.

d.Inguzanyo ziciriritse bavuga ko zahawe abikorera mu uzahura ubukungu, zagarukiye.

2.Kagame yavuze ko OECD ari ingirakamaro cyane kuko gahunda zayo z’iterambere zihingira ku mibare nyayo( igihe.com 15.12.2020). Kagame yabeshye kenshi ko u Rwanda rushaka kwinjira muli OECD ariko ibisabwa nta nakimwe u Rwanda rushobora kuzuza haba mu bukungu cg mu miyoborere. Mu miyoborere u Rwanda rurashaka kwisumbukuruza.

3. Imisoro mishya ku mitungo itimukanwa ihangayikishije benshi. Ubutaka bwasoreshwaga kugeza ku 80 frws/m² ko guhera 01/01 / 2021 azazamuka agere kuli 300frws/m. Uyu musoro urateza impagarara mu giturage, kuko henshi abaturage bananiwe no gutanga uwo musoro ukiri 80 frws/ m², none 300 frws/m² bazayavana he ? Ese igisubizo cyari ukuyongera cg kuyagabanya ?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled