Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT]UMUSHAHARA FATIZO: UKO INGOMA YA KAGAME ITINDA KUVAHO NIKO ABAKOZI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11861268
archived

1.Radio Itahuka yakunze kwerekana ko ingoma ya FPR umwaka ku wundi yambuye abanyarwanda ububashabuguzi kubera kwanga kuzamura umushaharafatizo mu gihe kuva yafata ubutegetsi muli 1994 ibiciro ku masoko bitahwemye gutumbagira, n’ifaranga rigata agaciro. Nyamara kuva muli 1955, Leta zabanjirije iya FPR ntizahwemye kuzamura umushahara fatizo uko ibiciro ku masoko bizamutse cg ifaranga ritaye agaciro (23.01.1955; 24.01.1959(12,52 frws/jr); 19.01.1960 ; 30.06.1961; 02.09.1966; 23.11.1973; 31.08.1974 ( 60 frws/ jr); 1980 (100 frws/jr). Ugutumbagira kw’ibiciro ku masoko n’imisahahra itazamuka byatumye abanyarwanda batakaza ububashabuguzi none ejobundi yashyiraga abantu binjiza hagati ya 45.000 na 65.000 bashyirwa mu cyiciro cy’abakene.

2.Kagame ati ruswa igira ingaruka ku bakene. Turamwibutsa ko afite ukuri tunamwibutse ko mu Rwanda hari ruswa itihishira yasakaye mu bantu bose uhereye kuyo ku gitsina ngo izwi n’abantu 95%, iyo muri girinka no mu byiciro by’ubudehe izwi na bose zahimbiwe n’utuzina. Umwihariko wa ruswa yo kwa Kagame ni uko yakwa n’abatindi bagombye gufashwa, cg ku busabusa bavunikiye. Ingaruka zo kunyereza turamwereka uko zagize ingaruka ku bakene.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled