Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT] ABARIMU IBIHUMBI 14 BABISHINGUTSEMO CYANGWA BARIRUKANWE NGO BASIMBUZWE ABANDI ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11850267
archived

1.Ikibazo cyo kurwanya Covid-19 kibeerye Kagame isobe. Hari ibibazo Leta yavugaga ko igiye gukemura kugirango abanyeshuri bige birinze ubwandu bwa Covid 19. Batubwiraga ko bazubaka ibyumba by’amashsuri 22.500. Ibyo ntibyabonetse. Mu ntara zimwe na zimwe ngo bigeze kuli 30% byubakwa. Bateganyaga kwangaja abarimu bashya 28.000. Icyo na cyo cyarabananiye. Amakuru mashya ni uko bamaza kwangaja ibihumbi 6000 hakaba hagikenewe 20.000 . Ariko si ukubera ko babuze ni ukubura amafranga yo kubahemba.

2.Ikinyamakuru cya Kagame Igihe.com kiratubwira ko ubutaka mu Rwanda ‘‘busa nk’ubwabaye zahabu, ku buryo ubufite aba ameze nk’ufite byose,‘‘icyo kinyamakuru kikanatubwira ko mu minsi iri imbere ubutaka buzasigara bubona umugabo bugasiba undi“ (Igihe.com, 19.11.2020). hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali ngo m² irakura 169.000 frws, henshi ikagura hafi 150.000 frws. I Musanze ngo m² y’ubutaka iragura ibihumbi 72.000 frws., Nyamata 47.000 frws, kayonza 32.frws, Nyagatare 16.000 frws, Runda 24.000 frw…

3.Ububashabuguzi bw’abaturage buri hasi cyane buragenda burushaho gutamaza Leta y’agatsiko ibeshya ko yavanye abaturage mu bukene. Abafite amahoteli bigeze gusaba Leta ko yabagabinyiriza imisoro, kuko ibyumba byo kuraramo bihenze cyane birenze ubushobozi bw’abaturage, Volkswagen nayo yaricujije kubona yarabeshywe ko abanyarwanda barimo abaguzi.

4.Mu magereza ya Kagame ngo abanyururu 11 bamaze guhitanwa na Covid 19

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled