Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

[🔴EN DIRECT] IMPUNGENGE KU MFUNGWA ZISHOBORA KWICWA BAKABYITIRIRA COVID 19.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11846235
archived

1.Covid 19 ije ite mu magereza batubwiraga ko nta muntu wo hanze uyinjiramo,ko nta n‘amafranga aturutse hanze yemewe mu rwego rwo kwirinda Covid 19? Iki cyorezo kivugwa hirya no hino mu magereza (Nsinda/ 13, Nyarugengenge/27) ntigishobora guhinduka urwitwazo Leta yagatsiko igahitana abo ishaka kwikiza bose bakabyitirira icyorezo cya Covid19 ?

2.Ikigo RGB kirihanukira kikabeshya abanyarwanda ko muri 2020 umutekano uza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere n’amanota 95,44%. Ariko ubushakashatsi bwa RGB mu ntara y’amajyepfo babuciye amazi, babunenga kuba bubaza abantu bake cyane batari représentatif kandi bukaba vague bugatanga imyanzuro iteye urujijo.

a.Bahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge hagati ya 18-28% bitewe n’akarere.

b.Ubujura bw‘icyuho, imyaka, amatungo ku kigero cya 20-38% bitewe n’akarere.

c.Gukubitwa, gukomeretswa ku kigero cya 13-22%. Umuntu yanakwibaza ukuntu igihugu abantu barenga miliyoni batakaje akazi kari kabatunze kubera covid 19; amazi, umuriro n’ibiribwa bikarushaho guhenda umuntu yavuga ko batekanye ?

3 Umuco wa Kaga wo gushyira abanyamahanga mu buyobozi bw’ibigo bya Leta, n’ubwo abo abo yari yarashyizemo nta musaruro batanze. Ibigo birimo abanyamahanga bikaba biri mu bicunzwe nabi cyane binahabwa amanota y‘agahomamunwa na PAC. Murebe umuzungu bashyize muri Kaminuza nta reme ry’uburezi yazanye, habaye kunyereza umutungo, kunyereza amafranga y’abakozi agenewe RSBB, uburinganya mu masoko ...REG na Wasac banze ko babigenzura, bihora bibona agahomamunwa kubera amakosa akabije kandi ahora mu micungire y’imari ya Leta. RDB usibye ko ntawemerewe kuyivuga ari akarima ka Kagame, ariko murebe ishoramari bakoze muri Arsenal na PSG, murebe ubukerarugendo na Rwandair uko byagenze, murebe uko bacunga miliyoni 600 $ y’imyenda yo kuhangana na Covid 19, ibihumbi hafi 500$ banyereje akaburirwa irengero…

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled