Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

NI NDE URI GUTANGA AMABWIRIZA YO KURASA ABANTU MU MASO Y'ABATURAGE?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11365707
archived

NI NDE URI GUTANGA AMABWIRIZA YO KURASA ABANTU MU MASO Y'ABATURAGE?

Radio itahuka ntiyahwemye kwamagana yivuye inyuma ibikorwa by'urugomo Leta y'agatsiko ikorera abanyarwanda, ari nako kandi ibatabariza hirya no hino. Ariko aho ibintu bigeze, biteye kwibaza niba bya byiciro by'ubudehe bitarageze no mu mpfu z'abanyarwanda. wakwiyumvisha ute ukuntu abantu baraswa na police yiyita iy'umwuga mu maso y'abaturage, ku manywa y'ihangu, hanyuma abayobozi muri  Leta bakaruca bakarumira nkaho ntacyabaye. Ko igihano cy'urupfu cyaciwe mu Rwanda, abanyarwanda bamaze iminsi baraswa kandi bari mu maboko y'inzego z'umutekano, abo babazwe nde? ni nde utanga amabwiriza? biraturuka kuki? abanyarwanda bazabyihanganira kugeza ryari?

Ab'ababyinnyi bo mu itorero Inganzo ngali baherutse gutorokera muri Amerika,aho bari mu bitaramo,  ngo bari bararahijwe indahiro y'umwihariko. izi ndahiro abanyarwanda bakoresha zishingira kuri he tegeko? ese abagiye mu butumwa bwa Leta bose barazirahira? bifite ingaruka ki ku bwisanzure bw'abanyarwanda?

ibyo byose turabigarukaho mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi, mu busesenguzi bw'abatumirwa bacu.

Mwese muhawe ikaze.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled