Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11364293
archived

Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa kabiri taliki ya 04 Kamena 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.

Iyo turebye inkundura bamwe mu bari n’abategarugori barwanye ndeste bakomeje kurwana,  cyane cyane barwanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bitwereka cyangwa bitubwira iki twe abari n’abategarugori barwanira impinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ?

Byifashe bite mu guharanira uburenganzira bwabo ? Mu gufata ibyemezo mu gihugu ? Mu gutambutsa ibitekerezo byabo ? Ndetse no mu gutinyuka kuvuga ibitagenda bibabangamiye ?

None mwebwe bari namwe bategarugori muri aho mwemerewe kugira ijambo, kuvuga icyo mutekereza muri uru rugamba rw’impinduramatwara yo kubohoza abanyarwanda, mwaba muhagaze gute mu kwitabira icyo gikorwa ? Byaba bibaraje ishinga ? Byaba ari umusonga ubabuza gusinzira ? Byaba ari umutwaro ubaremereye ?

Byose turabirebera hamwe muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho na

Chantal Nyange

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled