Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Abacyuwe ku ngufu bo muri FDRL barangije ingando i Mutobo, abenshi bararahijwe. Indahiro ya FPR igaragaza bidasubirwaho imiterere yayo itari compatible na demokrasi n‘ubwisanzure bw‘abaturage.
a. Indahiro igaragaramo ishyaka ryiyitiranya n‘u Rwanda aho rivugako umunyamuryango waryo uzarihemukira azaba ahemukiye abanyarwanda bose.
b. Gahunda z‘ingando n‘amatorero bicengeza amatwara ya FPR Inkotanyi ziitiranywa n‘uburere mboneragihugu, bityo zigaterwa inkunga na Leta.
c. FPR Inkotanyi yambura abaturage uburenganzira bwabo bwo kujya no kuva mu ishyaka bihitiyemo uko bashaka nta nkurikizi, kuko indahiro yayo ivuga ko uhemukiye FPR inkotanyi ahanwa kimwe n‘undi mugome wese.
d. Abanyeshuri n‘abakozi biyumva mu yandi mashyaka cg batifuza kugira imitwe ya politiki babarizwamo bahatirwa kurahira muri FPR, bitaba ibyo bakimwa buruse ya Leta cg bakirukanwa mu kazi. Aha naho FPR yiyitiranya na Leta, ikitwara nk‘ishyaka rimwe rukumbi.
e. Indahiro ya FPR inkotanyi ubwayo ni imbogamizi ikomeye ku bayirahiye kuko ibategeka gukurikiza amategeko yose ya FPR inkotanyi. Iyi ndahiro ishobora kubangamira imyuga imwe nimwe. Turayireba.
2. U Rwanda rugiye kubona inkunga ya miliyoni 200 $ yo kugabanya ubucucike m'u Rwanda. Kimwe no mu buvuzi, impinduka ziteganywa kandi za ngombwa kuko zifitanye isano n‘ubwiyongere bw‘abaturage, ntizigeze zibanzirizwa n‘ibikorwaremezo bya ngombwa.
3. U Rwanda rurivugira ko Uganda yarwihanganangirije bwa nyuma, nyuma y‘umubonano Museveni nyagiranye n‘abakuru b‘igisirikare ( igihe.com,30.5. 2019).