Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

FPR M'UMUGAMBI WO GUHITANA INGABIRE VICTOIRE & INGABO ZA RDF I MURENGE?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11336747
archived

Nongeye kubaha ikaze bakunzi ba Radio Itahuka, mukiganiro cyanyu cyo kuwa gatatu, 05/15/19. Nkuko bisanzwe mutegurirwa na Jean Paul.

Nyuma y' uko FPR iburijemo inshuti n' abasangirangendo ba Ingabire Victoire kwisanzura aho bari basohokeye mu Karere ka Kirehe, ndetse abo bagizi ba nabi bagateza igihombo kuri Bar kuko batahawe umwanya wo kwishyura, na nyuma yuko bacuze ibyaha byuzuyemo ubuswa bwinshi biteye ikimwaro, Radio Itahuka yamenye amakuru y' uko FPR ishaka guhitana ingabire ikabeshya ko hari abatutsi bababajwe n' amagambo yavuze mugihe cy' Icyunamo bakaba aribo bamushimuse. 

Muri Congo i Murenge, Hagaragaye ingabo zivuga Ikirundi n' Ikinyarwanda, zimwe zikaba zabwiye abaturage baho ko zavuye i Rwanda. 

Igishushanyo kivuga cyatwaye akayabo kizanwa mu Rwanda ngo kwerekana aho Technology igeze. Ibi ni mugihe Sezibera nawe yavuze ko hari icyogajuru u Rwanda rurimo gucura mubuyapani.

Ibi hamwe n' ibiindi ndetse n' abasesenguzi ni mukanya muri iki kiganiro.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled