Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
BURERA: ONKA VUBA FPR SI NYOKO, KAGAME YAMENYE ICYO BISOBANURA ?
1. Byavuzwe kenshi ko kwigira igicucu mu kwiga imishinga, gutumiza ibintu bitujuje ubuziranenge, gusinya amacontrats atuzuye, ari bimwe mu buryo bukoreshwa mu kunyereza umutungo wa Leta cg kwakira ruswa, maze wafatwa ntibyitwe icyaha, ahubwo bikitwa ikosa rya tekiniki, kwibeshya. Kagame yaba atazi ibibera m‘u Rwanda kubera guhora mu kirere cg arigiza nkana?
2. Kagame yaba atarigeze yumva mu gihugu cye aho Leta itumiza imashini zihinga hakaza izo gutsindagira umuhanda, Leta igatumiza moteri zitanga amashanyarazi nshya hakaza izakoze? Igatumiza inzitiramubu ziteye umuti hakaza izidateye umuti? Bagatumiza imiti yujuje ubuziranenge hakaza isigaje amezi 3 ngo irangire? Uburiganya akoresha yiba Leta n‘abandi barabuzi.
3. i Musanze ikibazo cy‘imbuto cyongeye kwitumira mu ruzinduko rwa Kagame. Kagame yakoze iki kugirango icyo kibazo gikemuke?
4. i Musanze Kagame ngo nta mutekano ba mukerarugendo ntibashobora kuza. Yakoze iki kugirango u Rwanda rugire umutekano urambye, amahoro arambye, harmonie iboneka mu bindi bihugu?
5. Isuku, kurwanya kugwingira na Bwaki, abana bazerera mu mihanda, byaba bifite isano no gukunda abaturage cg ni uguharura no gukubura inzira bamukerarugendo bacamo?