Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1. Gufunga imipaka no gukumira ibicuruzwa biva Uganda, ni ikibazo kirimo kwamaganwa n‘ibihugu bigize umuryango wa EAC, V/P wa Kenya Ruto yabyise gusubiza inyuma intambwe umuryango wa EAC wari warateye mu rujya n‘uruza bw‘abantu n‘ibintu. Museveni aragereranya Kagame na Idi Amin Dada. Kagame abaye igitotsi muli EAC.
2. Doing Business ibaye Closing Business. Ibiciro by‘ibicuruzwa/ibiribwa byaturukaga Uganda ngo byaratumbagiye. Abagande bakoraga business mu Rwanda barimo gukinga imiryango kubera ko ibyo bakenera mu bucuruzi bwabo bitakinjira mu gihugu.
3. Mu myanzuro y‘umwiherero wa 16, bigaragara ko u Rwanda rwiteguye guhangana n‘ikibazo cy‘ubukungu kizaterwa no gukumira ibicuruzwa byinshi cyane byinjiraga m‘u Rwanda biva Uganda. Gukumira ibicuruzwa biva Uganda bigaragaje intege nke z‘ubutegetsi bwa Kagame busa n‘ubutunguwe, bukaba bwabuze ayo bucira n‘ayo bumira kuko butigeze buteganya iyi sceénario.
4. Umwiherero wa 16 wabuze ibisubizo bifatika ku kibazo cy‘ubukene bukabije Leta ihitamo kwicecekera, nyamara byari byatangajwe ko ubukene bukabije buzafata umwanya munini mu mwiherero.