Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

INGENDO ZA KAGAME ZAHINDUTSE IKIBAZO CY’UBUKUNGU NA POLITIKI GIKOMEYE.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10843205
archived
  1. Abadepite barashyize baratobora  bunga  mu ryo Opposition nyarwada  idahwema kuvuga, ko ingendo z’abategetsi  zigejeje igihugu aharindimuka.
  2. Abadepite baravuga mu cyuka ariko  kuko ntibatiyuka kugaragaza ingendo  na misiyo zitwara  akayabo Leta ari abahe bategetsi bazikora, zitwara angahe ku mwaka, izo gendo ni izihe?
  3.  Kagame  abishaka atabishaka, ingendo ze zimaze kugera abanyarwanda ahantu, aho zifatwa nka nyirabayazana w’ibyazambye byose.
  4.  Imiryango 79 irwanya imirire mibi, na sosiyete civile  barasaba  Leta kongera ingengo y’imari yo kurwanya imirire mibi.
  5. Ministre   wa MINECOFIN  arategura imitwey‘ abanyarwanda kumenyera igihombo cya Rwandair.   
  6. Ubudahangarwa  Rwandair ibuvana he bituma PAC n’Umugenzuzi w’imari ya Leta batemererwa kugenzura imikorere yayo, impamvu ihomba  n’ababigiramo uruhare, nk’uko bikorwa mu bindi bigo bya Leta?
  7. Mu Burasirazuba ngo insengero 470 kuri 1800 zari zarafunzwe zimaze gufugurwa, ariko ba nyirazo hari ibyo babanje kwemera.
  8. Imfubyi  yatoraguwe mu mirambo y’abazize genoside,  ikurira mu kigo cy’inzererezi, yirihira kaminuza, yimenya kuli byose  yo yazize iki ko izindi mfubyi Leta izitangaho miliyoni 1,6 mu yisumbuye,  cg miliyoni 2,4 muli Kaminuza?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled