Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Taliki ya 2 Ukwakira: Umunsi mpuzamahanga wo kutababazanya (non-violence)

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10310271
archived

Taliki ya 2 Ukwakira: Umunsi mpuzamahanga wo kutababazanya (non-violence)

 

Umunsi mpuzamahanga wo kutababazanya wibukwa buli taliki ebyili Ukwakira washyizweho n'Inama y'Umuryango w'Abibumbye yateranye mu kwezi kwa Kamena 2017. Impamvu iyo taliki ya 2 Ukwakira yahiswemo ni uko aliwo munsi w'amavuko wa Mohandas Karamchand Gandh bita Mahatma Gandi. Ikirangantego cy'uwo munsi wo kutababazanya non-violence ni imbunda ya masotera ifite umunwa upfunditse nk'ipfundo.

Kuki uwo munsi bawitiriye ivuka rya Gandi? Gandi yali muntu ki? 

Gandi yali umuhindi w'umunyamategeko wabyize mu Bwongereza. Yakoze igihe kirekire mu gihugu cya Afrika y'epfo nyuma aza gusubira mu Buhindi, aho yayoboye urugamba rwo kwibohora umukoloni w'Ubuhindi aliwe w'Ubwongereza. Mu bikorwa byinshi yayoboye byali bishingiye ku ihame ryo kwerekana ibikubabaza, ugasaba uburenganzira bwawe udakoresheje ibibabaza, yashoboye gutsimbura umukoloni arataha maze ageza igihugu cye ku bwigenge.

Ese mu mateka y'u Rwanda twagize abasa na Gandi? Bageze kuki? Ese mu muco nyarwanda kutababazanya (non-violence) biba mu ndangagaciro zawo? Ibyivugo byagejejwe n'iki mu muco nyarwanda? Kuki amateka y'u Rwanda arangwa n'ubwicanyi bituruka kuki? Ese hali igihe abanyarwanda bazitandukanya n'umuco wo kubabazanya (violence)? Ese ubutegetsi u Rwanda rufite ubu bushobora kuzinjiza iyo myifatire yo kutababazanya ya non-violence mu muco nyarwanda? Bizaturuka he ngo iyo myifatire izatangire kwinjira mu muco nyarwanda, imbarutso izaba iyihe? Iyo nzira izatangirira kuli nde (bande), itangirizwe kuki, yifashishe ibihe bikorwa kugira ngo iyo ndangagaciro yo kutababazanya ya non-violence izacengere mu myifatire y'abanyarwanda? Ibyo bibazo, ndetse n'ibindi bishamikiyeho nibyo tugerageza

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled