Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda. Ikazni JP mu kiganiro Igihe n' Iki, usanzwe ukibategurira buri wa gatanu. Turi kuwa 29/09/2017.
Ubwo Kongere ya Amerika Komite y' Ububanyi n'Amahanga yumvaga Ubuhamya bwa David Himbara na Maj Higiro Robert, kimwe mubibazo babajijwe ni uko baba bazi niba hari imitungo ya Kagame baba bazi aho iherereye. Iki kibazo gihuriye he n' Ububanyi n' Amahanga cyangwa se impamvu nyamukuru yari yabazinduye? Isesengura na Ali Abdulkarim
Ibikorwa na Leta y' URwanda kumuryango wa Assinapol Rwigara byagaragaje neza " Two states" Leta mu yindi ya FPR INkotanyi. Mumagambo arambuye muri ki kiganiro, aho JP na Ntamushobora baza kubafasha gusesengura iyi ngingo
Ese twavuga ko Umutungo wa Ayabatwa Rujugiro watejwe cyamunara cyangwa ko FPR yambuye Rujugiro imitungo ye? Bamwe mubaguze iyo mitungo ni abakozi ba servise z' Umutekano/Ubwicanyi za Kagame. Inkuru irambuye n' Isesengura na Epimaque Ntamushobora
Kimonyo yari indimi kuri Television muri Kenya. ikindi kimenyetso cy' Ihirima ry' Ingoma ya President Kamege cyangwa se kuba amahanga yarasobanukiwe n' Ikinyoma cya FPR inkotanyi. Aho ntikwaba ari ukwibuka ibitereko washeshe? Ali aradufasha mu isesengura.