Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

SINANDIKA NDASOMA : INGABIRE UMUHOZA MU MENYO YA RUBAMBA.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10271139
archived

Iyo urebye ibirirmo kubera mu Rwanda muri iyi minsi ya nyuma y’aho Paul Kagame amariye kongera kwigumanira ubutegetsi bw’iguhugu akabeshyera abanyarwanda ngo baramutoye usanga ari ibintu bigamije kwigizayo abashobora kuzamubangamira mu migambi ye yo gukomeza gusya atanzitse mu kuburabuza abaturarwanda. Aha ndatekereza nk’ibirimo kuba kuri Diane n’umuryango we, nkatekereza kandi abantu barindwi batawe muri yombi n’igipolisi cy’u Rwanda ku ya 6 nzeri 2017, muri abo bantu hakaba harimo Twagirimana Boniface Visi perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi riyobowe na Victoire Ingabire wakatiwe imyaka 15 y’igifungo akaba arimo kuborera muri 1930. Ubwo siniriwe mvuga uburyo imitungo y’abaherwe bafashije Paul Kagame na FPR ye kugera ku butegetsi igeze aharenga ; imwe irimo gutezwa cyamunara, indi yarasenywe indi irigarurirwa…

Mu by’ukuri iyo urebye uburyo u Rwanda rutegetswe, kuva Paul Kagame na FPR barufata, usanga harashyizweho uburyo n’ibyangombwa byose bizakenerwa kugirango ubutegetsi buhame mu ntoki z’abantu bazwi bazajya babukoresha icyo bashaka n’uko bashaka ». Ibyo bikenerwa rero njye naje gusanga nabyita  « ibitwaro bya kirimbuzi » bikoreshwa ngo abatavuga rumwe n’abategetsi b’u Rwanda bacecekeshwe, baburizwemo, bazimangatanywe be kuzagira ubwo bapfa bumvikanye. Muri ibyo bitwaro bya rutura navuga nka ya gahunda ya « ndi umunyarwanda », navuga nk’uburyo « itsembabwoko ryakorewe abatutsi » rikoreshwa, navuga kandi n’uburyo « amategeko akoreshwa nk’urukuta » abashaka guharanira uburenganzira bwa bo bisekuraho, noneho umutwe ukajanjagurika. Hari n’ibindi umuntu yazajya asuzuma yitonze mu bindi biganiro.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled