Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ALOYS SIMPUNGA : UMWANYA N'URUHARE RW'URUBYIRUKO MU RWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10192191
archived

UMWANYA N'URUHARE RW'URUBYIRUKO MU GIHUGU

Taliki ya 12 Kanama buli mwaka, isi yose yizihiza "UMUNSI W'URUBYIRUKO". Uwo munsi wemejwe n'Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (Unesco). Mu gushyiraho uwo munsi, hali hagamijwe guhugura urubyiruko no kurukangurira gutekereza ku ruhare rwarwo mu buzima bw'igihugu mu kugiha icyerekezo.

None se iyi sabukuru urubyiruko rw'u Rwanda ruzizihiza kuwa gatandatu taliki 12 Kanama izaba ifite insanganyamatsiko yihe? Uruhare rw'urubyiruko mu buzima bw'igihugu cy'u Rwanda ubu ruhagaze rute mu guha u Rwanda icyerekezo?

Ukwigenga mu bitekerezo (émancipation) ni inkingi ya mwamba urubyiruko rwifashisha mu kwubaka ahazaza h'u Rwanda.

Ese urubyiruko nyarwanda rurigenga mu bitekerezo? Ese umuco wo kwigenga mu bitekerezo waba umeze ute mu banyarwanda muli rusange? Hazakorwa iki ngo umuco wokamye abanyarwanda wa gihake n'uwo kuba inkomamashyi ucibwe mu rubyiruko?

Ibyo bibazo n'ibindi bibishamikiyeho nibyo bizasesengurwa mu kiganiro cyacu cy'ejo.

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled