Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Urwishe yanka ruracyayirimo. Nyuma y' Inkuru yamamaye ko Amb. Gasana Eugene yaba afitanye umwana n' Umugore wa President Kagame, benshi bakaba barabyitaga ubihuha, Radio Itahuka iratangaza ko ifite ibimenyetso simusiga ko atari ibihuha, ko umwe mubana Kagame yiyitirira ari uwa Amb. Gasana Eugene. Ibi bikaba byanyomozwa gusa na DNA. Ibi byaba bihuriye n' Imiyoborere y' Igihugu cy' u Rwanda? ni muri iki kiganiro.
Civil Aviation mu Rwanda, indi Brigade ya Gisirikare. Bamwe mubakozi ba RwandaAir barasaba Itahuka kubatabariza, nyuma yaho bafunzwe bazira amaherere. Aba bakozi ba Rwanda air bafunzwe bazira ko ubwo bari mugihugu cy' Ubwongereza, basohotse muri Hotel bakajya gutembera. Byumvikane neza ko Indege itabasize, ndetse ko n' akazi bashinzwe katapfuye.
Nyuma y' aho Kagame atangarije ko yaguriye Twagiramungu ikoti ryo kwambara, bamwe mubabanye na Kagame bavuga ko Kagame atazi ko ari President, ahubwo ari umutindi cyangwa umuhanya nkuko yabtyize abanyarwanda. Umwe mubatwandikiye yavuze ko Kagame yasabirizaga asaba abanyamuryango ko bagurira maman we imodoka, ndetse uwayiguze ubu akaba yaramwishe. Ibindi ni muri iki kiganiro.
Turagaruka kuri canditure za Mwenedata Gilbert na Rwigara Shima Diane. Hagati yaba bombi na Kagame ninde utujuje ibyangombwa? IBINDI NI MURI IKI KIGANIRO.
Mukiganiro Igihe n' Iki, turasaba abumva ko bababajwe nimyitwarire ya Kagame kubijyanye n' Imiyoborere ku Rwanda, bagire icyo babikoraho bitari kubabazwa nabyo gusa kuko Kagame azavanwaho n' Umujinya mwiza mwagira mugira icyo mukora.
Watubona kuri numero 508.335.8771, 202.509.6774 Whatsup gusa.