Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Kuki ikibazo cy'imfubyi cyananiye FPR ?
FPR yageze mu Rwanda ikibazo cy'imfubyi gihari. Nta gihugu kitagira icyo kibazo. Imfubyi zarererwaga mu bigo byabigenewe, izishoboye kubona imiryango izakira zigashyirwa mu miryango, izitayibonye zigakura nk'abandi bana kuko zahabwaga urukundo mu bigo zalimo. Imfubyi zaliyongereye nyuma ya jenoside aliko ntabwo ubwinshi bw'izagombaga kurererwa mu bigo bwali inzitizi yo kurerwa neza kubera ko ubushobozi butigeze bubura.
Kuki ubushobozi buhari aliko FPR ikaba idashaka ko izo mfubyi zitabwaho ni ukubera iki? Politiki yo gufunga ibigo byose by'imfubyi ihishe iki? Ingaruka zo gushyira abana mu miryango batabishaka igira ngaruka ki?
Umuntu yahuza ate amagambo ya Prezida Kagame yo kwanga imfashanyo z'ibiryo zahoze zigaburira imfubyi no gutoteza abafite ibigo by'imfubyi ngo ntibazigaburira ibiryo bihagije. Imyifatire ya Ministre w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Nyirasafali Espérance mu kigo cy'imfubyi cya "Umurwa w'impuhwe": Impuhwe nke ku bana, kutubaha ababyeyi barera abana, iterabwoba ryitwaje igisirikare, gusebya iyobokamana, ...