Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : ISHINGWA RY’UMURYANGO FONDATION CYIZA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10040807
archived

1. Mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 ubwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abana b’u Rwanda, bituma ukwezi kwa Mata kutwibutsa ayo mateka mabi, kuri uyu munsi wa 23 Mata tuzirikana by’umwihariko ko uwo mubabaro wo kubura abacu ugikomeje ku miryango myinshi y’abanyarwanda harimo n’uwa Lt Coloneli Agustini CYIZA wahoze ari Uwungirije prezida w’Urukiko rw’ikirenga akaba yari na prezida w’urukiko Rusesa imanza, Umwarimu muri za kaminuza z’u Rwanda, akaba kandi yaragize uruhare runini mu ishingwa no mu guteza imbere imiryango idaharanira inyungu mu Rwanda nyuma akaza kuburirwa irengero kuva mu ijoro ryo kuwa 23 Mata 2003. 2. Mu kwibuka ku nshuro ya 14 iryo zimira, umuryango n’inshuti ba Agustini CYIZA, biyemeje kuzirikana uwo mubabaro wabo mu bimenyetso bibiri : ukuri no guterana inkunga. Ku byerekeye ukuri, ni ngombwa gukurikirana kugira ngo iperereza rikorwe ku byerekeye iryo zimira rya Lt Coloneli CYIZA no ku bandi. Muri abo twavuga Depite Léonard HITIMANA. Guterana inkunga bisobanura kurengera no gushyigikira mu buryo bunyuranye imiryango y’abahohotewe.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled