Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

PRES PAUL KAGAME ARIRENGAGIZA KARUVARIYO Y'UMUNYARWANDAKAZI NKANA.

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9982035
archived

KUVA FPR NA PREZIDA KAGAME BATANGIZA INTAMBARA YA 1990 NIHO KARUVARIYO Y'UMUNYARWANDAKAZI YATANGIYE KUGEZA UBU

Ubuyobozi bw'urugamba (High Command) mu ntambara yatangijwe na FPR bwagiye bugezwaho ibirego by'ihohoterwa, gufatwa ku ngufu, gutotezwa no gukoreshwa imilimo igayitse by'abanyarwandakazi bali mu ngabo za FPR. Ubuhamya butangwa n'ababihagazeho bali mu myanya itandukanye y'izo ngabo, bwemeza ko ibyo byaha bitahaniwe.  Mu turere FPR yagendaga ifata, ijana ku ijana by'abagore bali badutuye bakorewe amarorerwa: bamwe barishwe, abandi bicirwa abana n'abagabo bareba, abandi bafatwa ku ngufu, abandi bakorerwa ibya mfura mbi biteye isoni kuvuga. Ubuhamya burahali. Ibyo byose HIGH COMMAND, ni ukuvuga Prezida Kagame niwe bibarwaho.

FPR imaze gufata ubutegetsi, ubuzima bw'umunyarwandakazi bwahindutseho iki? Reka tubirebere mu bice bitandukanye.

  1.  Abapfakazi: Umubare w'abapfakajwe na FPR muli buli bwoko (abatutsikazi n'abahutukazi) ni mwinshi cyane.
     
  2. Abatindi: Gukenesha umuryango bigira ingaruka ku munyarwandakazi mbere y'abandi bose kuko aliwe mutima w'urugo. Mbere y'ubutegetsi bwa FPR, hejuru ya 95 ku ijana by'abanyarwandakazi bali batunzwe n'ibyo bahinze. Politiki ya FPR y'ubuhinzi n'amasambu aho itangiriye, inzara ili mu ngo zose kuko nta munyarwanda ugitungwa n'ibyo yahinze ngo bimuhaze, kandi abo mu cyaro nta milimo bagira. Abanyarwandakazi bo mu nkengero z'imijyi bagerageza kwirwanaho bacuruza ku ntaro n'ibitebo ku mitwe, barafungwa, bakamburwa, bagakubitwa kugeza aho benshi bapfa?
     
  3. Abangavu & Uburaya

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled