Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
*Ingoma zabanjirije iya FPR zongereye kenshi umushahara fatizo kugirango abakozi bahembwa umushara muto babashe guhangana n’ibiciro byagendaga bizamuka ku isoko.
*Kugeza ubu muli mata 2017, umushahara fatizo ukurikizwa mu buryo bw’amategeko ni amafranga 100 ku munsi yashyizweho muli 1980, nyamara hagati aho ibiciro by’ibiribwa by’ibanze byiyongereyeho hagati ya 1380% na 5000%
*Uko abakozi bahembwa make mu Rwanda n‘abafata pension nto babaho ni amayobera matagatifu .
*Umuzamu uhembwa 500frws ku munsi agomba gukora iminsi itanu ngo agure kg imwe y’inyama. Umusaza ufata pansiyo ya 5200 frws ku kwezi ntiyakwigondera umufuka w’amakara ugura 10.000 frws cg kg imwe y’indagara z’indundi zigura nazo 10.000frws.
*RSSB yagombye kurinda imisanzu y’abakozi icunzwe nabi, irasesagura, irashora mu mu mishinga à risques, kandi yabohojwe na Kagame.
*Leta ya FPR nayo mu rwego rwo kureshya abashoramari ngo irashaka ko imishahara iguma hasi hashoboka.
*Mubadashaka ko imishahara y’abakozi izamurwa, FPR itegeka kiliya gihugu nayo irimo, kuko ni umukoresha, umushoramari.
* Abategereje kuzanzamurwa n’ishyirwaho ry’umushahara fatizo ni ukurira bakihanagura kuko ntibiri mu nyungu za Leta cg iza FPR. Ni ugutegereza ko zizahindura imirishyo.
*RNC n‘abo bafatanije muli plateforme bazahindura byinshi mu rwego rw’imishahara, haba guca ubusumbane bukabije, haba kuyihuza buri gihe n‘ibiciro biri kw’isoko.