Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Ikibazo cy'abana mu Rwanda n'ikibazo cy'uruhare rw'urulimi rw'icyongereza

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9858913
archived

Mu gihe Prezida Kagame yiha amagambo aho aliho hose akarata ko u Rwanda rwagabanije imfu z'abana atitaye ku nsanganyamatsiko zigize ingingo z'ibyigwa, abana bakomeje gufunganwa na ba nyina nta byaha bakoze. Muli gereza, bicishwa inzara, bavutswa ubuzima bw'umwana, bategurirwa ubuzima bwo kuzaba ibicibwa mu banyarwanda. 

Imibereho y'abo bana ntaho ihuliye n'uburenganzira bwabo bukubiye mu Masezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bw'umwana Leta y'u Rwanda yashyizeho umukono. "Never Again", Commission y'ubumwe n'ubwiyunge n'izindi ngirwa gahunda ni balinga mu gihe abana b'u Rwanda badahabwa agaciro na care zimwe.

 

National Commission for Children (NCC) ni icyuka cyo kwereka isi ko haliho ibikorwa kandi ali ntabyo. Website yayo ili mu cyongereza gusa. Imiryango yamenya ite ibikubiye mu nyandiko zo mu cyongereza. Website za Leta zose zili mu cyongereza. Izitanga ubushobozi bwo gushyirwa mu kinyarwanda, ibyo wasomye mu cyongereza sibyo usanga mu rulimi rw'ikinyarwanda. Igifaransa cyo ntacyo baha umwanya. None Leta yongeyeho n'urulimi rw'igiswahili mu ndimi z'igihugu ! None se u Rwanda rwatera imbere gute ali umunara wa Babeli ?  

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled