Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ALOYS SIMPUNGA : IKINYOMA MU MUCO WA KINYARWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9813025
archived
  • Kuvugisha ukuli ni indagagaciro iza ku isonga mu  muco nyarwanda.  Nyamara iyo usomye amateka y'igihugu cyacu, usanga yandikishije wino y'amaraso y'abanyarwanda. Imvano y'ibyo bihe by'amateka mabi y'u Rwanda ni ibinyoma byagiye bicurwa n'abali bakwiye kuba intangarugero mu gukuza no kwimakaza iyo ndangagaciro yo gushyira mu kuli no kwanga ikinyoma. Kuva ubwo imvugo nziza ya "Imvugo niyo ngiro" barayicurika bayigira"Imvugo siyo ngiro". 
  • Umunyarwanda uzi kubeshya niwe wahindutse umunyabwenge, naho ubwenge mu kinyarwanda buhinduka uburyarya. 
  • Ikinyoma mu mateka y'u Rwanda: Uzemeza ko azi ukuli ku mateka y'u Rwanda azaba abeshya. Uwagize icyo ayavugaho cyangwa ayakoraho wese yagiye ashyiraho agakeregeshwa ke k'ikinyoma. Si amateka ya kure gusa kuko n'amateka ya vuba aha y'abanyarwanda bakuru baliho ubu, yose nayo usanga inkingi ya mwamba yayo ali ikinyoma. 
  • Umunyarwanda abeshya uwo azi neza ko atemera ikinyoma ali kumubeshya. Ese ubwo ni ubwenge ? Umunyabwenge ni nde, injiji ni nde ?
  • Usenya urwe umutiza umuhoro: Abanyamahanga bagize uruhare mu mateka y'u Rwanda bashyizeho nabo agakeregeshwa kabo k'ikinyoma maze biborohereza gusarurira muli iyo nduru.
  • Abanyarwanda ngo bazumvikanishwa n'ubwiyunge bushingiye ku mateka nyakuli yumvikanyweho ! Ese abibwira ibyo ntibaba alibo bibeshya bakaba bifuza kuzabona amahembe ya mbwa ? Bimaze kugaragara ko umunyarwanda bitewe n'igice aherereyemo yashyizwemo ibyo buli wese yita "AMATEKA NYAKULI". Buli wese se nazana aye "mateka nyakuli", aho ibyali kuba ubwiyunge ntibizaba ubutandukane burushije ubwa mbere.
  • Inzobere mu mateka sizo zizakemura impaka.  Ntabwo Rutwitsi aliwe uzaba

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled