Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
EDOUARD KABAGEMA : LETA YA FPR IBANGAMIYE PAC N'UBUCAMANZA MU KURWANYA RUSWA
1. FPR ibangamiye PAC n’ubucamanza mu kurwanya ruswa mu Rwanda,
2.Abadepite bashinzwe kugenzura imari ya Leta babuze igaruriro ngo bahagarike ruswa mu Rwanda no gucunga nabi ibya rubanda.
3.Inkoramutima za FPR ziri mu myanya y’icungamamari mu turere no mu bigo bya Leta binini baranyereza umutungo wa Leta ntibahanwe.
4.FPR ikingiye ikibaba abajura, kuko ari abatanga amasoko, ari abayatsindira bose barayisorera kandi ni inkoramutima zayo.
5.La décentralisation yakozwe yateje ibibazo mu micungire y’umutungo wa Leta uturere, mu gihe uguhuza campus za université y’U Rwanda nayo idindiza imikorere yayo.
6.Imihigo nayo ishobora kuba imwe mu mpamvu zituma uturere dushora amafranga menshi mu mishinga idafite amahirwe yo gutanga umusaruro.
7.Imishinga irigwa nabi bigahombya Leta, hari uburiganya mu nzego zose za Leta, ba rwiyemezamirimo barahabwa amasoko arenze ubushobozi bwabo akabananira kuyarangiza, imishinga irigwa nabi mu nzego zose bigahombya Leta, haragurwa ibikoresho/ imiti bitwaye amamiliyari bikaborera mu bubiko, biraboneka ko nta muti wundi usibye kwigizayo akaboze.
8.Ikigarara ni uko Inteko ishinga amategeko n’urwego rw’ubucamanza ari udukingirizo, kuko hari ingufu zibabuza guhana abarya ruswa cyangwa bacunga nabi ibya rubanda.
9.PAC n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta babaye intwari basezera ku mirimo yabo, aho kuguma kwiha urw’amenyo.