Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IKIGANIRO CYA P5:FPR MU KWICISHA ABANYARWANDA INZARA IBARANDUZA IBIHIGWA BYABO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9503135
archived

1)Ikiganiro cyo kuwa kane kizerekana  uruhare Lera ya FPR ifite mu gushonjesha abaturage. Turakoresha   amakuru ya vuba agishyushye.

1) kwambura ibishanga abaturage bo mu burasirazuba n'intandaro y'inzara nk'uko babyivugira ku maradiyo mpuzamahanga. byateje inzara abaturage barasuhuka. kwambura abaturage ibishanga byakozwe no mu tundi turere tw'igihugu hashize imyaka kandi naho byahateje inzara.

 

2) mu cyumweru gishize Hari abaturage bambuwe ubutaka muli Rubavu maze bakirwanaho. No mu tundi turere  kwambura abaturage ubutaka byateje umwuka mubi  mu baturage.

 

3) ikibazo cyo gutegekwa guhinga igihingwa kimwe  no kurandura imyaka y'abaturage cyavuzwe kuva 2007 kandi cyateye inzara n' umwuka mubi mu baturage mu gihugu hose. Abaherutse kurandurirwa ibirayi mu Ngororero baravugako bagiye gushaka itike bagasuhukira Uganda. hari umwuka mubi.

 

4) ikigibazo cyo kwamubura abaturage ubutaka no kubahingisha ku munwa w'imbunda ibyo badashaka, kubarandurira imyaka ko byamaze kugira ingaruka ku bukungu zigaragarira buli wese( inzara), ingaruka social na politiki umuntu yakwitega ni izihe ?  Abacurabwenge ba Leta ya Kagame baba bibuka ko iki kibazo cy'ubutaka no kurengana byari ku isonga mu byahembereye revolisiyo yo Muli 1959? baba bazi ko y'agatsiko yicaye ku kirunga?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled