Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9266389
archived

EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE

EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE 

 Gutekinika  Ibyiciro by’ubudehe,  umutego mubi ushibukana  nyirawo

Hari abantu benshi bibeshya ko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ari ubuswa,  uburangare se nk’uko Kagame abyita, cg se akavuyo mu butegetsi.  Ariko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ni umushinga ukomeye, wize neza, kandi ufitiye inyungu za politiki n’ubukungu ku bayobozi b’ingeri zose.

- Abategetsi bo hasi babeshya imibare, ibibi byose bakabigira byiza mu rwego rwo kwesa imihigo, no kwanga kwerekana ko aho bategeka hari ubukene benshi, cg basigaye inyuma.

 Abategetsi bo hejuru bazi neza ko abo hasi batekinika raporo, ariko bafunga amaso, bagahuza ibitekinikano byo mu nzego zo hasi na vision 2020. Aha twakwibutsa ko intego y’ibanze ya vision 2020 ari ukugera kuli „classe moyenne“, middle class“ . Muli ili tekinika rero birororoshye gukora classe moyenne mu mpapuro,  FPR utegeka abayobozi bo mu nzego zo hasi kugabanya umubare w’abakene n’umubare  w’abakize, bakongera umubare wo mu cyiciro cyo hagati.Kagame  yarangiza akabeshya isi ko yakoze ibitangaza , ndetse ibyo bitangaza bishingiye ku mibare itekinitse, bigahinduka impamu ya politiki yo gushimuta manda ya gatatu itemewe n’amategeko.

-Si inyungu za politiki gusa, kuko iyo ubutegetsi bugabanyije umubare w’abakene mu mpapuro, bituma  leta  ishobora kuzigama amafranga ibatangaho ya mitiweli na buruse z’abana babo. Amafranga Leta ibatangaho akaba abarirwa mu ma miliyari mirongo.

 Ili tekinika ariko rifite ingaruka  ku butegetsi. Biragoye gukora iteganyamigambi 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled